Ibyo wamenya ku modoka zikorwa n’inganda zo mu Bushinwa zinjiye ku isoko ry’u Rwanda
Ikigo Carcarbaba Ltd giherutse gutangiza mu Rwanda ubucuruzi bw’imodoka zikorwa n’uruganda rwa Dongfeng Liuzhou Motor Co.Ltd n’urwa Liuzhou Wuling Motor Co. Ltd zombi zikomeye mu Bushinwa.
Inganda za Dongfeng na Wuling zimaze kuba ubukombe mu Bushinwa kuko zicuruza miliyoni nyinshi z’imodoka buri mwaka mu bihugu birimo ibyo muri Aziya, u Burayi na Afurika.
Ikigo Carcarbaba Ltd cyatekereje gushora imari mu bucuruzi bw’imodoka, kigirana amasezerano y’imikoranire n’izo nganda nk’ikigomba kuzihagararira mu Rwanda.
Kuva mu mpera za 2021, Carcarbaba yatangiye kuzana imodoka zikorwa n’izi nganda zirimo izibereye isoko ryo mu Rwanda by’umwihariko imiterere y’igihugu kandi ziri mu byiciro bihendukiye Abanyarwanda.
Ubwoko bw’imodoka zirimo iya Forthing SX5 SUV, Dongfeng Rich 6 Pickup, Forthing T5 EVO SUV, Forthing Lingzhi M3 Plus MPV n’izindi zitandukanye zikorwa n’uruganda rwa Dongfeng.
Hari n’ubundi bwoko bw’imodoka zitwara imizigo zirimo Wuling Rongguang mini truck 1.8L Pro, Wuling Dongguang mini Double Layer Box Truck, Wuling Rongguang mini Stake Truck Pro n’izindi zikorwa n’uruganda rwa Wuling.
-Iby’ibanze kuri T5 EVO
FORTHING T5 EVO SUV, ikorwa n’uruganda rwa DongFeng, ni imodoka igezweho ndetse ifite ibintu byose by’umwihariko ikaba ikoranye ikoranabuhanga rigezweho.
Ifite imyanya itanu ni ukuvuga umwanya wa shoferi, uwo bicaranye imbere ndetse n’indi myanya itatu y’inyuma. Ikindi ifite umwanya munini inyuma ushobora kujyamo imizigo.
Iyi modoka yakozwe mu 2021. Kugira ngo ibe yuzuye neza lisansi [full tank] iba yanyoye litiro 55. Kugira ngo ikore ibilometero 100, iba yanyoye litiro 6,6.
T5 EVO ikoresha moteri ya Mitsubishi 4A95TD ikunze gukoreshwa n’imodoka zigezweho mu Rwanda. Iramutse igize ikibazo kubona aho uyikoresha biroroshye ku muntu uri mu Rwanda.
Ikindi cy’ingenzi ni uko ari ‘automatique’. Iyo uyijimije inzugi zayo zihita zifunga ako kanya.
Ifite uburyo bwo kukumenyesha ko imbere hari ikintu ugiye kugonga, muri metero ebyiri mbere y’uko ukigeraho n’ibindi. Igura agera kuri miliyoni 37 z’amafaranga y’u Rwanda.
T5 EVO ni imwe mu modoka zicuruzwa na Carcarbaba zigezweho
-Iby’ibanze kuri Rich6
DONGFENG RICH 6 PICKUP, ni imodoka ikorwa n’uruganda rwa Dongfeng, nayo ni automatique ndetse ifite n’ubwoko bwa Manuelle gusa zombi zikoranye ikoranabuhanga rigezweho.
Ni imodoka igura miliyoni 34 Frw, yakozwe mu 2021, ifite imyanya itanu imbere ikanagira hejuru ahajya imizigo.
Ni imodoka ifite imbaraga kandi ikagira umuvuduko ugarukira ku bilometero 200 ku isaha [200km/h]. Kugira ngo ibe yuzuye neza lisansi [full tank] iba yanyoye litiro 73.
Ni mu gihe kugira ngo ikore ibilometero 100, ikoresha litiro 12,6.
Imodoka ya Rich6 ni imwe mu zigezweho zikunzwe gukoreshwa na benshi hano mu Rwanda
Wuling Rongguang mini 1.8L Wing Opening Mobile
Wuling Rongguang mini truck 1.5L Wing Opening Mobile Store, ni ikamyoneti ikorwa n’uruganda rwa Wuling, ifite ubushobozi bwo gutwara imizigo ingana na toni 1.5.
Ni ‘Manuelle’ aho ingufu za moteri yayo ari 1.5; iyo yuzuye [full tank] inywa litiro ziri hagati ya 45-50.
Ikigo cya Carcarbaba gifite ubwoko bwinshi bw’imodoka zikorwa n’inganda za Dongfeng na Wuling, kikaba gifite intego yo kwagurira ibikorwa byacyo muri Afurika y’Iburasirazuba no hanze yaho.
Ubucuruzi bwacyo bukorwa abantu bageze aho gikorera mu Mujyi wa Kigali ndetse no ku rubuga rwa Internet.
Imodoka zikorwa n'uruganda rwa Wuling zizwiho gukomera no kugira umwihariko wo kugenda ahantu hari imisozi
Imodoka Carcarbaba yazanye mu Rwanda ni nshya
Carcarbaba ifite n'imodoka nto zifasha mu bucuruzi no gutwara imizigo
Imodoka ya Joyear SX5, iri mu zigezweho muri iki gihe ni imwe mu zicuruzwa na Carcarbaba
Reprinted from IGIHE:
https://igihe.com/ubukungu/ubucuruzi/article/ibyo-wamenya-ku-modoka-ziherutse-kuzanwa-ku-isoko-ry-u-rwanda-na-carcarbaba-ltd